Ku wa 15 Ukuboza 2018 muri Kigali Convention Centre, hasorejwe irushanwa rya ArtRwanda- Ubuhanzi, ryari rimaze amezi ane rishaka abanyempano bihariye mu nganda ndangamuco, abahize abandi barahembwa.
Ni irushanwa ryahishuriwemo impano zitandukanye yaba mu kuririmba, kwandika ibitabo, kuvuga imivugo, guhanga imideli, gushushanya n’ibindi byinshi cyane.
Kuri ubu, abarinyuzemo bageze mu cyiciro cya nyuma bashyiriweho iduka mu nyubako ya KBC ririmo ibihangano bitandukanye, kugira ngo batangire kubyaza umusaruro impano zabo.
Josine Umugabekazi, ushinzwe gukurikirana ibihangano byo muri iri duka rishya rya Art Rwanda – Ubuhanzi, yabwiye IGIHE ko bafite ibihangano bitandukanye.
Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/
#IGIHE #Rwanda #ArtRwanda_Ubuhanzi